IMYIDAGADURO

Massamba Intore yateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi isasu rya mbere ry’urugamba rwo kubohora Igihugu ryavugiye

Umuririmbyi Masamba Intore yateguye igitaramo ku itariki ya 01 Ukwakira 2022, kizaba kizihiza Umunsi wa mbere isasu ryambere ry’Urugamba rwo kubohora U Rwanda ryavugiyeho mu 1990.

Advertisements

Iki gitaramo cyateguwe na Massamba Intore ni kimwe n’ibyo asanzwe ategura mu rwego rwo kwizihiza amatariki anyuranye afite icyo avuze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Massamba Intore avuga ko bene ibi bitaramo biba bigamije gutaramana n’abakunzi b’umuziki haririmbwa indirimbo zivuga amateka y’urugamba ndetse no gushimisha buri wese warugizemo uruhare.

Iki kikaba kimeze nk’icyo Massamba Intore yakoze ku wa 29 Ukwakira 2021 yari yise ‘Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ ubwo hasozwaga ukwezi ko gukunda Igihugu.

Uretse Massamba Intore uzataramira muri Cocobean ahazabera iki gitaramo, uyu muhanzi azaba afatanya n’abarimo Ruti Joel bafatanyije na Angel na Pamella.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ku muntu wese wifuza kuzakitabira ariko bitewe n’imyanya micye cyane abakunzi b’umuziki basabwa kubikisha imyanya hakiri kare binyuze kuri nimero zatanzwe.

Massamba Intore azafatanya n’abarimo Ruti Joel, Angel na Pamella na Alouette

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago