Umuririmbyi Masamba Intore yateguye igitaramo ku itariki ya 01 Ukwakira 2022, kizaba kizihiza Umunsi wa mbere isasu ryambere ry’Urugamba rwo kubohora U Rwanda ryavugiyeho mu 1990.
Iki gitaramo cyateguwe na Massamba Intore ni kimwe n’ibyo asanzwe ategura mu rwego rwo kwizihiza amatariki anyuranye afite icyo avuze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Massamba Intore avuga ko bene ibi bitaramo biba bigamije gutaramana n’abakunzi b’umuziki haririmbwa indirimbo zivuga amateka y’urugamba ndetse no gushimisha buri wese warugizemo uruhare.
Iki kikaba kimeze nk’icyo Massamba Intore yakoze ku wa 29 Ukwakira 2021 yari yise ‘Dutarame u Rwanda, Turuvuge amacumu’ ubwo hasozwaga ukwezi ko gukunda Igihugu.
Uretse Massamba Intore uzataramira muri Cocobean ahazabera iki gitaramo, uyu muhanzi azaba afatanya n’abarimo Ruti Joel bafatanyije na Angel na Pamella.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw ku muntu wese wifuza kuzakitabira ariko bitewe n’imyanya micye cyane abakunzi b’umuziki basabwa kubikisha imyanya hakiri kare binyuze kuri nimero zatanzwe.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…