POLITIKE

Kicukiro: Minisitiri Musabyimana yibukije abaturage ba Kigarama ko bose bafite uburengenzira bwo gutura mu mujyi

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama mu Nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa kabiri, abasaba gukomeza kuba ibisubizo by’ibibazo bafite kuko bose bafite uburengenzira bwo gutura mu Mujyi wa Kigali.

Buri wa Kabiri inteko z’abaturage ziraterana hirya no hino mu tugari ku rwego rw’imidugu aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022 Minisitiri wa MINALOC Bwana Musabyimana Jean Claude yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Kigarama mu kagari ka Bwerankori mu mudugudu wa Nyenyeri.

Aganira n’abaturage bo muri uyu murenge Minisitiri Musabyimana Jean Claude yagize ati: “Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuba hano mu mujyi, ntabwo mukwiye kuwuhunga ahubwo tugomba kuzamukana na wo. Turabasaba kubungabunga isuku n’umutekano, kwirinda uburaya n’ubusinzi, kubana neza mu miryango, kurera abana neza kandi tubarinda igwingira”.

Minisitiri wa MINALOC Musabyimana Jean Claude yibukije Abaturage bo mu murenge wa Kigarama ko bafite uburenganzira bwo gutura mu mujyi ntakibahungabanyije

Abaturage bagejeje kuri Minisitiri ibibazo bijyanye n’iterambere bakeneye mu mujyi abasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha kuba mu mujyi wabo bubahiriza igishushanyo mbonera cy’imyubakire kuko buri wese afite uburenganzira bwo kuwuturamo.

Iyi nteko y’Abaturage yabereye muri aka kagari ka Bwerankori yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage Madamu Urujeni Martine n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Umutesi Solange, bakaba bafatanyije gusubiza ibibazo by’Abaturage bo mu murenge wa Kigarama byibanze cyane ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali muri uyu murenge.

Abaturage bakaba basabwe kutagira ubwoba bw’igishushanyo mbonera kuko ngo ari inzira y’iterambere ryabo, basabwe gutinyuka bagategura imishinga ijyanye n’ibiteganyirizwa ubutaka bwabo,banizezwa ubufasha na Leta mu gihe bateguye neza iyo mishinga.

Inteko rusange z’abaturage hamwe n’izindi gahunda za Leta abaturage bahuriramo n’ubuyobozi bakaganira ni zimwe muri gahunda zikemura ibibazo bitari bice by’abaturage kandi babigizemo uruhare, iyi ikaba ari gahunda iba rimwe mu cyumweru mu gihugu hose bitewe n’Umunsi bahuriyeho.

Abayobozi batandukanye kuva muri MINALOC, Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro n’Umurenge wa Kigarama bitabiriye Inteko rusange w’Abaturage yabereye mu kagari ka Bwerankori
Abaturage bo mu murenge wa Kigarama bishimiye ko Minisitiri Musabyimana ariwe ubasuye akijya mu mirimo mishya bamubaza ibibazo byibanze ku iterambere ry’aho batuye

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

26 mins ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

19 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

23 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 day ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 day ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago