Bwa mbere Mama Sava yahishuye ikintu cyatumye atandukana n’umusore biteguraga kurushinga

Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri firime y’uruhererekane ya Papa Sava yavuye imuzi w’ikibazo cyatumye atandukana na Nshuti Alphonse uzwi ku izina rya Alpha bari bamaranye igihe mu rukundo.

Ibi habitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv, aho yeruye kumugaragaro ko atakiri mu rukundo n’umunyamakuru Alpha, ni nyuma y’uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

Ati “Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.”

Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

Byari byatangiye kuvugwa bombi baba bafite ubukwe

Ati “Muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.”

Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w’abandi, yagize ati “njyewe ntabwo natwaye umugabo w’abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk’inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye?

Twabyumvikanyeho atakibana n’umugore we nanjye ntakibana n’umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.”

Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

Mama Sava yavuze ko yatandukanye n’umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

Analyssa wamamaye nka Mama Sava

Ubusanzwe Analyssa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi, yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *