Perezida Kagame yashimiye abakomeje kwitanga mu bibazo byetewe n’ibiza by’imvura yahitanye benshi

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abakomeje kwitanga mu gufasha abagizweho ingaruka y’ibiza by’imvura yaguye igahitana abarenga 120 mu gihugu.

Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano, inzego za leta n’izindi nzego cyane cyane amadini ku bikorwa bikomeye bikomeje gukora mu guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza.

Ubu butumwa buje bukurikira ubundi bwo kwihanganisha abagiriwe n’ibyago by’ibyo biza byisiye Intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengezuba.

“Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.” Perezida Kagame

Imvura yaguye mu ijoro rya 2 rishyira kuya 3 Gicurasi 2023 yangije byinshi birimo n’imyaka y’abaturage, amatungo, idasize n’abantu abarenga 127 yahitanye.

Nyuma y’amakuba yaramaze kuba bivugwa ko abayobozi bakomeye muri Guverinoma bahise bajya muri biriya bice kugira bahumurize abagizweho ingaruka.

Ibihugu byinshi by’inshuti n’u Rwanda bikomeje gutanga ubutumwa bwo guhumuriza igihugu ku byago bikomeye yahuye nabyo byatewe n’ibiza by’imvura byasize bihitanye ubuzima bwa benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *