Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arikumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye umuhango w’irahira rya perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023 nibwo habaye umuhango w’irahira rya Bola Ahmed Tinubu uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Nigeria mu birori byabereye ku kibuga cya Eagles Square giherereye Abuja.
Mu ijambo rye ryo kurahira kuyobora Nigeria, Tinubu yasezeranije kuyobora Abanya Nigeria akurikije amategeko, kurinda igihugu, guteza imbere kwishyira hamwe no kuvugurura ubukungu.
Bola Ahmed Tinubu yabaye Perezida wa Nigeria asimbuye kuri uwo mwanya Muhammadu Buhari.
Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 yemejwe nk’umukuru w’igihugu mu mezi yatambutse ni nyuma y’amatora yabaye ariko bamwe mu bari bahanganiye uwo mwanya bakavuga ko habayemo ukwiba amajwi.
Amajwi 8,794.726, niyo yagijwe kuri Tinubu, ubarizwa mu ishyaka (APC), yatsinze mukeba we bari bahanganye, Atiku Abubakar wo mu ishyaka rya rubanda riharanira demokarasi (PDP), watowe ku majwi 6.984.520, mu gihe umukandida w’ishyaka ry’abakozi (LP), Peter Obi w’imyaka 61, yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 6,101.533.
Bamwe mu bakuru b’ibihugu bakomeye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi baturutse mu mpande z’isi by’umwihariko abafitanye ubucuti n’igihugu cya Nigeria bashyigikiye bitabira irahira rya perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.
Tinubu abaye Perezida wa gatanu utowe mu buryo bwa demokarasi akaba Perezida wa Nigeria muri Repubulika ya kane.
Abamubanjirije ni Muhammadu Buhari (2015-2023), Goodluck Jonathan (2010-2015), Umaru Musa Yar’Adua (2007-2010), na Olusegun Obasanjo (1999-2007).
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…