Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Nigeria uherutse gutorwa-AMAFOTO

Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arikumwe n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye umuhango w’irahira rya perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023 nibwo habaye umuhango w’irahira rya Bola Ahmed Tinubu uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Nigeria mu birori byabereye ku kibuga cya Eagles Square giherereye Abuja.

Perezida Bola Ahmed Tinubu arikumwe n’umugore we ubwo basuhuzaga abitabiriye umuhango

Mu ijambo rye ryo kurahira kuyobora Nigeria, Tinubu yasezeranije kuyobora Abanya Nigeria akurikije amategeko, kurinda igihugu, guteza imbere kwishyira hamwe no kuvugurura ubukungu.

Bola Ahmed Tinubu yabaye Perezida wa Nigeria asimbuye kuri uwo mwanya Muhammadu Buhari.

Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 71 yemejwe nk’umukuru w’igihugu mu mezi yatambutse ni nyuma y’amatora yabaye ariko bamwe mu bari bahanganiye uwo mwanya bakavuga ko habayemo ukwiba amajwi.

Amajwi 8,794.726, niyo yagijwe kuri Tinubu, ubarizwa mu ishyaka (APC), yatsinze mukeba we bari bahanganye, Atiku Abubakar wo mu ishyaka rya rubanda riharanira demokarasi (PDP), watowe ku majwi 6.984.520, mu gihe umukandida w’ishyaka ry’abakozi (LP), Peter Obi w’imyaka 61, yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 6,101.533.

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bakomeye barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi baturutse mu mpande z’isi by’umwihariko abafitanye ubucuti n’igihugu cya Nigeria bashyigikiye bitabira irahira rya perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu.

Tinubu abaye Perezida wa gatanu utowe mu buryo bwa demokarasi akaba Perezida wa Nigeria muri Repubulika ya kane.

Abamubanjirije ni Muhammadu Buhari (2015-2023), Goodluck Jonathan (2010-2015), Umaru Musa Yar’Adua (2007-2010), na Olusegun Obasanjo (1999-2007).

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Nigeria
Perezida mushya wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu asuhuzanya n’uwo asimbuye ku ntebe Muhammadu Buhari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *