Uncategorized

Nyarugenge: Habeshyujwe amakuru y’umuzunguzayi bikekwa ko yaratwite wavuze ko yakomerekejwe na Dasso

Umukobwa witwa Niyomushumba Marie Jeannette warusanzwe ashakisha ubuzima akora ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali yakomerekejwe n’umunyerondo wageragezaga kumwaka ibyo yazunguza.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kanyina mu Kagari ka Nzove mu Mudugudu wa Rutagara I mu Karere ka Nyarugenge.

Ahagana Saa Ine n’iminota 40 za mu gitondo, ubwo umunyerondo witwa Mutagwera Jonas w’imyaka 24 y’amavuko wari mu barwanya icuruzwa rya kajagari muri uwo mu Murenge wa Kanyinya yafashe indobo yari irimo imbanda y’umuzunguzayi ashaka kuyimwaka, nuko uwo mukobwa nawe mu buryo bwo kwirwanaho ashaka kuruma uwo Dasso aramwishikuza ahita yikubita mu mukingo uri iruhande rw’ikiraro gihuza umurenge wa Kigali n’umurenge Kanyinya.

Umuzunguzayi uvugwaho kurwana na Dasso

Uyu muzunguzayi bikekwa ko yaratwite yakomeretse amaboko.

Mugihe iperereza ryari rigikomeje Niyomushumba Marie Jeannette wakomerekejwe yahise ahamagarizwa imbangukira gutabara imujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya kugira ngo yitabweho.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’uwo murenge Patrick Ndilima mu makuru yaduhaye yaduhamirije ko uwo mugore nyuma yo kujyanwa kwa muganga basanze ntakibazo yagize.

Ku bw’amakuru yari yatanzwe mbere umuyobozi avuga ko ntawakwishimira guhohotera umuntu awariwe wese gusa nabo bajya babeshyera irondo.

Umunyerondo Jonas ukekwaho gukomeretsa uwo mukobwa yahise we ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB iherereye i Kanyinya.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

5 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

6 days ago