IMYIDAGADURO

Davido, Diamond Platnumz na Tiwa Savage bagiye gutaramira i Kigali

Bimwe mu byamamare bya muzika bimaze kubaka izina muri Afurika birimo David Adedeji Adeleke [Davido], Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] na Tiwatope Savage [Tiwa Savage] bategerejwe i Kigali aho bazaririmba mu iserukiramuco rizaherekeza imikino ya ‘Giants of Africa Festival’.

Giants of Africa Festival izabera i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13-19 Kanama 2023. Izafungurwa ku mugaragaro n’ibirori by’ibitaramo by’imbonekarimwe bizaririmbamo abahanzi banyuranye bo muri Afurika, imikino izahuza amakipe, abayobozi bakuru bazatanga ubutumwa n’ibindi binyuranye bishingiye ku kwidagadura.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iyi mikino, hazaba guhatana kw’amakipe, aho hagati mu mukino hazajya haba haririmba umuhanzi watoranyijwe. Ubuyobozi bwa Giants of Africa Festival butangaza ko ‘hazaba hari abashyitsi b’imena ndetse n’abahanzi bazatungurana’.

Bagaragaza ko iyi mikino izasozwa n’igitaramo gikomeye cyo gususurutsa abantu banyuranye bazitabira iyi mikino. Giants of Africa Festival izaba kandi urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30 ruzahabwa amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.

Iyi mikino izanahuriza hamwe urubyiruko rurenga 250 mu bikorwa by’umuganda hagamijwe kurengera ibidukikije no kugira isuku. Abasore n’inkumi kandi bazahurira mu irushanwa rizasiga hamenyekanye uwegukanye ‘Giants of Africa Festival 2023’.

Ibi bitaramo bizaherekeza iyi mikino igamije kuzamura impano y’urubyiruko rwo muri Afurika mu mikino ya Basketball, bizanaririmbamo abahanzi bo mu Rwanda. Kandi bizitabirwa n’ibihugu birenga 16.

Amakuru agera ku InyaRwanda dukesha iy’inkuru yemeza ko Diamond Platnumz azaririmba mu gutangiza ku mugaragaro iyi mikino izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni mu gihe Davido na Tiwa Savage bazaririmba mu gitaramo kizahereza iyi mikino izaba imaze icyumweru ibera mu Rwanda.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

6 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago