Umuhanzikazi Ava Max yakubitiwe urushyi ku rubyiniro

Amanda Ava Koci wamamaye mu muziki nka Ava Max yakubiswe urushyi n’umufana ubwo yari ku rubyiniro.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakubiswe urushyi n’umufana.

Ibi bibaye nyuma y’irindi sanganya ry’umufana uherutse guterera telefone ngendanwa mu maso umuhanzikazi Bebe Rexha.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, ubwo uyu muhanzikazi yarimo akora igitaramo mu Mujyi wa Los Angeles, ari ku rubyiniro yatunguwe no kubona umufana amusanze ku rubyiniro amukubita urushyi mu gice cy’umutwe.

Ava wagaragaje ko ntakibazo yagize yihagararaho kugeza ubwo abarindaga muri icyo gitaramo baje bagakura uwo mufana aho, uyu muhanzikazi yatunguranye avuga uburyo yakomerekejwe ijisho rye.

TMZ ivuga ko uyu mufana kugeza kuri utaratabwa muri yombi ngo yakoze ibyo atabigambiriye ahubwo yashakaga kujya kumwiyegereza bisanzwe, ibintu nabyo ngo ubusanzwe bitari byemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *