Nyuma y’igihe Yolo The Queen avugwa mu rukundo na Harmonize, yabyigaramye

Nyuma y’inkuru nyinshi zagiye zicicikana hirya no hino mu binyamakuru, bivuga ko Yolo The Queen ari mu rukundo n’umuhanzi Harmonize, uyu mukobwa mu butumwa yasangije abamukurira ku mbuga nkoranyambaga yemeje atari mu rukundo.

Uyu mukobwa usanzwe ufite umwana akaba umwe mu bakurura benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye cyahogoje benshi cyane cyane ku rubuga rwa Instagram yavuze ko nta mukunzi afite kuri ubu.

Ibi abivuze nyuma y’iminsi umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Harmonize amaze igihe yigamba avuga ko yamaze kwegukana iki kizungerezi cyasamishije benshi mu byamamare ku Isi.

Imiterere n’ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ni ubutumwa bwa Yolo The Queen yasubizaga uwmuntu wari umwandikiye mu butumwa bwihariye (inbox) ku rubuga rwa Instagram amubwiye ko umufite rwose yahiriwe, Yolo The Queen nawe mu kumusubiza yahise amubwira ahubwo ko bibaje kuko nta mukunzi afite.

Ubwo butumwa bwaguraga buti “Uwo musore uri gukundana nawe, yarahiriwe, Yolo The Queen nawe amusubiza agira ati “Nta mukunzi mfite nicyo kibabaje.”

Yolo The Queen ahakanye amakuru yo kugira umukunzi nyamara hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’urukundo rwe n’umuhanzi Harmonize ngo uherutse ku mubenguka ubwo yazaga kugura inzu mu Rwanda agashiturwa n’ikimero cy’uyu mukobwa.

Kuva icyo batangiye kujya bavugana ndetse bombi batangira no kubishyira ku karubanda, aho bombi bari basigaye baganirira ku rubuga rwa Instagram Live abakunzi babo babakurikira, ibyo bavuga byose.

Harmonize yagaragaje ko yari yihebeye Yolo The Queen

Aha niho humvikanye umuhanzi Harmonize abwira uyu mukobwa ko amukunda, ndetse anabishimingira mu ndirimbo ‘Zanzibar’ yakoranye na Bruce Melodie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *