Rikkie Valerie Kollé yakoze amateka yo kuba umuntu wa mbere wihinduje igitsina akegukana ikamba rya Miss Universe mu Buholandi.
Iri rushanwa ryabereye mu nzu y’imyidagaduro ya AFAS Theater i Leusden. Rikkie Valerie Kollé, warusanzwe amurika imideli w’imyaka 22 akaba afite inkomoko y’Abadage n’ibirwa bya Moluccas ariko akaba yaratuye i Breda.
Biteganyijwe ko azasimbura Ona Moody ku mwanya wa Miss Universe nyuma yo kwambikwa ikamba ry’Ubwiza nk’uhagarariye igihugu cy’Ubuholandi muri Miss Universe izaba ibaye ku nshuro ya 72 riteganyijwe kubera muri El Salvador uyu mwaka.
Nathalie Mogbelzada w’imyaka 26 ukomoka mu mujyi wa Amsterdam, niwe wegukanye umwanya wa kabiri mu gihe Habiba Mostafa na Lou Dirchs bahawe ibihembo bya Miss Congeniality na Miss Social Media.
R’Bonney ukomoka muri Amerika usanzwe ufite ikamba rya Miss Universe akaba yari n’umushyitsi ukomeye muri ibyo birori ni umwe mu bishimiye ayo mateka yanditswe.
Kuri ubu Kollé agiye kuba umuntu wa kabiri wihinduye igitsina ugiye kwitabira amarushanwa akomeye ya Miss Universe. Mu nzira yabanjirijwe n’uwitwa Angela Ponce wo muri Espagne, wakoze ayo mateka muri 2018.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…