APR Fc ikomeje kwiyubaka mu kwitegura amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino yasezereye abakinnyi 10 bari basanzwe mu ikipe barimo n’uwari kapiteni wayo Manishimwe Djabel.
Ni mugihe abandi bakinnyi babiri barimo Ishimwe Anicet, Mugunga Yves batijwe.
Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda n’abakinnyi bayo ku kicaro gikuru.
APR FC yirukanye abakinnyi bayo 10 ikataje ku isoko ryo kugura abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kureka gahunda yari yarihaye yo gukinisha abakinnyi baba Nyarwanda.
Mu butumwa ubuyobozi bw’ikipe bwagiye bugarukaho mu minsi yashize bwagiye bavuga ko igihe kigeze ngo ikipe igere ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana ibikombe birenga 20 bya shampiyona bakwiriye gushaka n’ibikombe byo ku rwego rwa Afurika.
Mu bakinnyi basezerewe barimo Manishimwe Djabel wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe, Itangishaka Blaise, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne, Uwiduhaye Aboubakar na Nsengimana Irishad; mu gihe abatijwe ari Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…