APR Fc yatandukanye n’abakinnyi 10 barimo n’uwari Kapiteni wayo

APR Fc ikomeje kwiyubaka mu kwitegura amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino yasezereye abakinnyi 10 bari basanzwe mu ikipe barimo n’uwari kapiteni wayo Manishimwe Djabel.

Ni mugihe abandi bakinnyi babiri barimo Ishimwe Anicet, Mugunga Yves batijwe.

Ibi bikubiye mu myanzuro y’inama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda n’abakinnyi bayo ku kicaro gikuru.

APR FC yirukanye abakinnyi bayo 10 ikataje ku isoko ryo kugura abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kureka gahunda yari yarihaye yo gukinisha abakinnyi baba Nyarwanda.

Mu butumwa ubuyobozi bw’ikipe bwagiye bugarukaho mu minsi yashize bwagiye bavuga ko igihe kigeze ngo ikipe igere ku ruhando mpuzamahanga, nyuma yo kwegukana ibikombe birenga 20 bya shampiyona bakwiriye gushaka n’ibikombe byo ku rwego rwa Afurika.

Mu bakinnyi basezerewe barimo Manishimwe Djabel wari usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe, Itangishaka Blaise, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzimfura Keddy, Ndayishimiye Dieudonne, Uwiduhaye Aboubakar na Nsengimana Irishad; mu gihe abatijwe ari Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *