Mugisha Bonheur wakiniraga APR Fc yerekeje muri Libya

Mugisha Bonheur wari umwe mu bakinnyi bakina hagati bakomeye mu ikipe ya APR Fc yerekeje gukinira muri Libya.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri mu kipe y’Ingabo, yafashe indege mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023.

Amakuru yamenyekanye n’ uko Casemiro agiye gusinyira ikipe ya Al Ahly Tripoli ikina mu cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Libya.

Amakuru avuga ko Bonheur ategerejwe mu Ak Ahly Tripoli yakinwemo Abakinnyi bakomeye akazerekanwa nk’umukinnyi mushya mu minsi ya vuba nyuma.

Bonheur asanze Haruna Niyonzima muri shampiyona yo muri iki gihugu.

Ku myaka 23 y’amavuko Bonheur yabashije gutwarana ibikombe bibiri bya shampiyona n’ikipe ya APR Fc nyuma yuko ayigezemo avuye muri Mukura Vs kuntizanyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *