Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu kwitegura shampiyona y’umwaka utaha yasinyishije umukinnyi w’Umurundi Moussa Aruna n’Umugande Charles Baale.
Uyu mukinnyi wahawe akazina ka Cobra yasinyiye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’amasezerano y’imyaka ibiri.
Moussa Aruna ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi wanabashije kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka 2022/203.
Moussa usanzwe akina hagati yakiniraga ikipe ya BUMAMURU yanegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.
Ikipe ya Rayon Sports yakunze guhirwa no guhahira i Burundi, aho twavugamo nk’abakinnyi nka Kwizera Pierrot, Karim Nizigiyimana Mackenzie, Cédric Amissi, Shaban Hussein Tchabalala, Bimenyimana Bon Fils Caleb, Nahimana Shassir n’abandi.
Nyuma yo gusinyisha uyu munyamahanga w’Umurundi, iy’ikipe kandi yahise ivuga ko yamaze kwibikaho rutahizamu w’Umugande Charles Baale ukomoka mu gihugu cya Uganda.
Uyu rutahizamu wabiciye mu gihugu cya Uganda yakiniraga ikipe ya Villa Sports Club, akaba yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…