Rayon Sports yerekeje amaso i Burundi na Uganda ikurayo ibikomerezwa

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka mu kwitegura shampiyona y’umwaka utaha yasinyishije umukinnyi w’Umurundi Moussa Aruna n’Umugande Charles Baale.

Uyu mukinnyi wahawe akazina ka Cobra yasinyiye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’amasezerano y’imyaka ibiri.

Moussa Aruna ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’u Burundi wanabashije kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka 2022/203.

Moussa usanzwe akina hagati yakiniraga ikipe ya BUMAMURU yanegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize.

Ikipe ya Rayon Sports yakunze guhirwa no guhahira i Burundi, aho twavugamo nk’abakinnyi nka Kwizera Pierrot, Karim Nizigiyimana Mackenzie, Cédric Amissi, Shaban Hussein Tchabalala, Bimenyimana Bon Fils Caleb, Nahimana Shassir n’abandi.

Nyuma yo gusinyisha uyu munyamahanga w’Umurundi, iy’ikipe kandi yahise ivuga ko yamaze kwibikaho rutahizamu w’Umugande Charles Baale ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Uyu rutahizamu wabiciye mu gihugu cya Uganda yakiniraga ikipe ya Villa Sports Club, akaba yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Charles Baale yabaye umukinnyi wa Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *