Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mugihe cya vuba u Rwanda rugiye gufungura Ambasade i Budapest mu gihugu cya Hongiriya.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga Perezida w’igihugu cya Hongiriya Madamu Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame avuga ko biri mu buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko mubya politike.
Perezida wa Hongiriya Katalin Novák ari mu Rwanda kuva tariki 14 Nyakanga, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore (WD2023) iri kubera i Kigali.
Nyuma yo kumwakira muri Village Urugwiro abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi mu bihugu byombi. Ni ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano hagati y’ibi bihugu.
Katalin Novàk ni we Muperezida wa mbere w’Umugore watorewe kuyobora Hongiriya, akaba ari na we Mukuru w’icyo gihugu wa mbere usuye u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…