Hagiye gufungurwa Ambasade muri Hongiriya-Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mugihe cya vuba u Rwanda rugiye gufungura Ambasade i Budapest mu gihugu cya Hongiriya.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga Perezida w’igihugu cya Hongiriya Madamu Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko biri mu buryo bwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi by’umwihariko mubya politike.

Perezida wa Hongiriya Katalin Novák ari mu Rwanda kuva tariki 14 Nyakanga, aho yitabiriye inama mpuzamahanga y’umuryango uharanira iterambere ry’Abagore (WD2023) iri kubera i Kigali.

Perezida wa Hongiriya Madamu Katalin Novák yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame

Nyuma yo kumwakira muri Village Urugwiro abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byahuje itsinda ry’abayobozi mu bihugu byombi. Ni ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano hagati y’ibi bihugu.

Katalin Novàk ni we Muperezida wa mbere w’Umugore watorewe kuyobora Hongiriya, akaba ari na we Mukuru w’icyo gihugu wa mbere usuye u Rwanda.

Katalin Novák yakorewe ibirori byo kwakirwa nk’abayobozi bakuru b’ibihugu
Katalin Novák ari mu Rwanda n’itsinda ayoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *