Uncategorized

Abarenga ibihumbi 200 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, nibwo hatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose itangizwa ry’ibizamini bya Leta bisoza umwaka 2022/2023 mu mashuri abanza.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka 2022-2023.

Abiyandikishije muri rusange gukora ibizamini mu mashuri abanza ni 202,967 barimo abahungu 91,067 naho abakobwa ni 111,900.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Irene Claudette warikumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, igikorwa cyabereye ku kigo cya GS Camp Kigali giherereye i Nyarugenge.

Ni mugihe kurundi ruhande Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza nay’isumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Hon. Twagirayezu Gaspard nawe yatangije icyo gikorwa ku rwego rw’Igihugu mu kigo cya St Dominique Kagugu kiri mu Karere ka Gasabo.

Mu butumwa umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi Claudette yahaye abo banyeshuri yabasabye kudakorana igihunga kuko ikizamini cyateguwe neza, abifuriza kuzatsinda neza.

Kuri uyu munsi wa mbere mu gihugu hose abanyeshuri batangiriye ku kizamini cy’imibare mugihe bazakomereza ku bindi bizamini.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Hon. Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Irene Claudette atangiza ibizamini

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

4 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

5 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

5 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

5 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

5 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

6 days ago