Ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza gukomera muri shampiyona y’u Rwanda yasabye abafana bayo gutanga umusanzu kugira ngo yibikeho umukinnyi w’umunyamahanga Joackim Ojera.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyikipe bwavuze ko butangije ubukangurambaga mu bafana batanga umusanzu kugira ngo bibikeho umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubugande Joackim Ojera.
Ati: “ ‘UBUTUMWA BUGENEWE ABAFANA’ Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira ikipe kuri gahunda ya UBURURU BWACU AGACIRO KACU.”
Iy’ikipe yongeye ko intego yayo ariyo kwegukana burundu Joackim.
Kugira ngo iy’ikipe yegukane uyu mukinnyi birasaba ko hatangwa akayabo ka miliyoni 25 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Joackim Ojera yageze muri Rayon Sports avuye muri URA yo muri Uganga mu ntangiriro y’umwaka w’2023, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino yakiniye iy’ikipe.
Mu buryo bwo gushaka gukomeza ikipe, Rayon sports irifuza kwibikaho uyu mukinnyi w’imyaka 25 w’umugande ukina aca kuruhande afasha abataha izamu mu rwego rwo kwitegura kuzitwara neza mu mikino y’umwaka 2023/2024.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…