Rayon Sports yifuza gukomera yasabye abafana kwishyurira umukinnyi w’umunyamahanga

Ikipe ya Rayon Sports ishaka gukomeza gukomera muri shampiyona y’u Rwanda yasabye abafana bayo gutanga umusanzu kugira ngo yibikeho umukinnyi w’umunyamahanga Joackim Ojera.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyikipe bwavuze ko butangije ubukangurambaga mu bafana batanga umusanzu kugira ngo bibikeho umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Ubugande Joackim Ojera.

Ati: “ ‘UBUTUMWA BUGENEWE ABAFANA’ Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira ikipe kuri gahunda ya UBURURU BWACU AGACIRO KACU.”

Iy’ikipe yongeye ko intego yayo ariyo kwegukana burundu Joackim.

Kugira ngo iy’ikipe yegukane uyu mukinnyi birasaba ko hatangwa akayabo ka miliyoni 25 y’Amafaranga y’u Rwanda.

Joackim Ojera yageze muri Rayon Sports avuye muri URA yo muri Uganga mu ntangiriro y’umwaka w’2023, aho yagize uruhare rukomeye mu mikino yakiniye iy’ikipe.

Mu buryo bwo gushaka gukomeza ikipe, Rayon sports irifuza kwibikaho uyu mukinnyi w’imyaka 25 w’umugande ukina aca kuruhande afasha abataha izamu mu rwego rwo kwitegura kuzitwara neza mu mikino y’umwaka 2023/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *