IMYIDAGADURO

Prince Kid yasabye anakwa Miss Elsa Iradukunda mu birori byitabiriwe n’Umuvugizi wungirije wa RDF-AMAFOTO

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023, Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid yasabye anakwa Miss Iradukunda Elsa, mu muhango wabereye mu busitani buzwi nka Jalia Gardens mu mujyi wa Kigali.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti n’imiryango y’aba bombi barimo Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP) akaba ari na we ‘Parrain’ wa ‘Prince Kid’, Kate Bashabe, Massamba Intore waririmbiye abageni, Platini P, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan, Mariya Yohana, Ingabire Marie Immaculée, Lt Col. Simon Kabera, Umuvugizi Wungirije wa RDF n’abandi.

Ku rundi ruhande umugore wa Mushyoma Joseph batazira akazina ka Boubou ariwe wari Marraine wa Miss Elsa Iradukunda.

Abahanzi buje ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore na Mariya Yohana baririmbye Miss Iradukunda Elsa asanganira umukunzi we Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’.

Ni ibirori byari biyobowe na Basile Uwimana. Biteganyijwe ko bikurikirwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzaba ku wa 1 Nzeri 2023 i Rusororo mu Intare Conference Arena.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa ubaye nyuma yo guhana isezerano ryo kubana akaramata imbere y’amategeko ku wa 2 Werurwe 2023 mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo.

Hari amakuru avuga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.

Ni ubukwe butashye nyuma y’amakuru yavuzwe ko bwasubitswe nyuma yaho Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné.

Ubu bukwe uwabwita ineza yiturwa indi ntiyaba abeshye

Ni ibirori byari bitegerezanyijwe amatsiko na benshi dore ko inkuru y’urukundo rwa Iradukunda na Ishimwe iri mu zagarutsweho na benshi mu 2022 mu bakurikira imyidagaduro.

Iradukunda Elsa umukobwa wamamaye cyane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, mu 2022 yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ubwo yagaragazaga kurwanira ishyaka Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] wari watawe muri yombi.

Icyo gihe Prince Kid yafashwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Nyuma yo kubona ibibaye ku mukunzi we, Iradukunda Elsa, yihaye intego zo gukusanya inyandiko zizifashishwa nk’ibimenyetso byo gushinjura uyu musore bakundanaga.

Yanyuze kuri bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamusinyira impapuro z’uko ibyo byaha Prince Kid atigeze abibakorera, yewe ashaka na noteri aramusinyira.

Ni igikorwa cyafashwe nko kubangamira iperereza bituma na we atabwa muri yombi aba yinjiye inzira y’ubutabera atyo gusa yaje kurekurwa nyuma y’ibyumweru hafi bitatu.

Ibikorwa Iradukunda yakoze byarushijeho kugaragaza urukundo akunda Prince Kid, aha ni ho benshi batangiye gutega iminsi Prince Kid bashaka kureba niba koko azitura uyu mukobwa ku rukundo yamweretse.

Hari amakuru avuga ko aho Prince Kid yari afungiye by’agateganyo abantu bamugeragaho bamubwiraga inzira y’umusaraba Iradukunda Elsa ari gucamo kubera uko kumurwanira ishyaka.

Ibi byakoze ku mutima w’uyu musore bivugwa ko mu minsi ya nyuma ari muri gereza, yari yarafashe icyemezo cy’uko narekurwa azahita akora ibishoboka byose akarushinga na Iradukunda Elsa.

Ivomo: IGIHE

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago