Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nzeri 2023, Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri umwaka 2023-2024.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryagiye hanze igihembwe cy’amashuri cya mbere kizaba kigizwe n’ibyumweru 13 bigaragara ko kizatangira tariki 25 Nzeri kugeza tariki 22 Ukuboza 2023.
Ni mugihe ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri.
Igihembwe cya kabiri cy’amashuri giteganyijwe gutangira tariki 8 Mutarama 2024, kuzageza tariki 29 Werurwe 2024, bingana n’ibyumweru 12 bari ku ishuri.
Ni mugihe igihembwe cya gatatu cy’amashuri giteganyijwe gutangira tariki 15 Mata 2024, kikazageza tariki 5 Nyakanga 2024.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 8 kugeza 10 Nyakanga 2024.
Naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ibiciro byombi bizatangira tariki 24 Nyakanga kugeza 3 Kanama 2024.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…