AMATEKA

Umucuruzi wo muri Uganda yakoze ubukwe n’abagore barindwi umunsi umwe

Umucuruzi, witwa Ssaalongo Nsikonenne Habib Ssezzigu, wo muri Uganda yashakanye n’abagore barindwi umunsi umwe.

Ni ubukwe bwabye kuri iki cyumweru, tariki ya 10 Nzeri 2023, bukaba bwarabeye mu gace kitwa Bugereka, mu karere ka Mukono.

Babiri mu bagore barindwi uyu mugabo yashatse bivugwa ko basanzwe bavukana.

Bivugwa ko imihango y’ubukwe yatangiye ahagana ku isaha ya Saa Mbili za mugitondo, ariko mbere yuko ibyo birori bitangira abageni bari babanje kujyanwa muri salon kugira ngo batunganyirizwe uburanga bwabo, nyuma yaho baje guhabwa imodoka ya Van buri umwe kugira ngo bose baje guseruka ahari habereye ibirori bameze neza.

Ndetse ngo aba bageni baserutse ahabereye ibirori bafite ibyapa byanditse amazina yabo.

Nyuma yo guhana indahiro z’abashakanye, Nsikonnene n’abagore be barindwi bakoze urugendo rurerure ruyobowe naza moto zari zimuherekeje, banyuze mu mijyi nka Kalagi, Kasana, na Nakifuma, mbere yuko basesekara mu rugo rwabo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ahakomereje ibindi birori.

Ni ubukwe bwasaga n’ubuteguye ku buryo bwiza, dore ko habaye n’igitaramo cyari cyahuruje imbaga ya benshi baje kwihera ijisho uwo mugabo wari wakoze agashya.

Abantu bamwe batashoboraga kwizera ibyo bavuga ko atari ukuri, abandi bakemeza ko bwari ubwa mbere babashije kubona ibintu nk’ibyo.

Muri abo bagore harimo abitwa Mariam, Madina, Aisha, Zainabu, Fatuma, Rashida, na Musanyusa, akaba n’umugore wa mbere wa Habib kandi ngo akaba amaze imyaka irindwi babana.

Mu dushya tundi twabaye muri ubwo bukwe ni uko uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi Habib yaguriye buri mugore imodoka yo kugendamo.

Aho biyakiriye, buri mugore yatunguwe asanga intebe ye kandi yanditsweho izina rye.

Nsikonnene mu ijambo rye ryo kwakira abari bitabiriye ubukwe, yashimiye abagore be kuba baramubereye indahemuka.

Yashimye agira ati “Abagore banjye ntibagira ishyari hagati yabo.”

Ati “Nabamenyesheje ukundi maze mfata icyemezo cyuko nzabashaka icyarimwe kugira ngo buri muryango uzishime.”

Gusa igitangaje uyu mugabo yongeye gutungurana yumvikana avuga ko ashobora kongeraho abandi bagore.

Yongeyeho ati “Ndacyari umusore kandi mu gihe cya vuba, Imana nibishaka, sinshobora kuvuga ko iyi ari yo herezo ryayo.”

Se w’umukwe, Hajj Abdul Ssemakula yavuze ko kugira abagore benshi bimaze kumenyerwa muri uyu muryango yongeraho ko sekuru yari afite abagore batandatu kandi bibaniraga mu nzu imwe.

Ati “Data nyakwigendera yari afite abagore 5 nanjye ubwanjye mfite abagore bane baba mu nzu imwe”.

Bivugwa ko Habib yanditse amateka yo gushaka abagore benshi muri Uganda icyarimwe.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago