Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko abakozi bayo batatu bafunzwe kimwe mu byo bakurikiranyweho ari amarozi.
Muri Gicurasi 2023 nibwo haje amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC, Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.
Inkuru zavugaga byinshi bitandukanye harimo ko bashobora kuba barashimuswe umuganga gakondo w’umurundi wari mu Rwanda aho ngo yarimo afasha Kiyovu Sports kuba yatsinda.
Ibyo byose nubwo byavugwaga ariko ubuyobozi bwa APR FC bwari butaravuga ikintu aba bantu bafungiwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, yavuze ko ibyo aba bakozi batatu bakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo Perezida Kagame aheruka kugarukaho by’ikoreshwa ry’amarozi.
Ati “Ibijyanye n’abafunzwe, itangazo ry’ikipe muvuga ngo tutakoze, no kubafunga ni ikigaragaza ko hari icyo twabikozeho. Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi.”
Mu kiganiro cya “Ask The President” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 4 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yaburiye abantu bakoresha amarozi aho kwitoza bihagije ngo batsinde.
Icyo gihe yagize ati “Ubundi byakabaye byiza kumara igihe ku kazi kandi ukunda ariko iyo ugakora ugakorana umuco utari mwiza ntabwo ubona umusaruro mwiza. Abantu rero kuva kera aho kwitoza bihagije, ngo bakorere ibyangombwa bikenewe, bari aho bari mu ndagu, bari mu marozi cyangwa baratanga bituga (ruswa) ukuntu bazatugira, umusifuzi icyo kigatwara nka 50% by’ibyakabaye bikorwa.”
Yakomeje asaba abayobozi ba Siporo kubikosora mu maguru mashya atarabizamo ariko na none asezeranya Abanyarwanda ko na Siporo agiye kuyishakira umwanya.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…