Icyo wamenya ku mashusho ya Drake azunguza igisa n’igistina cye

Amashusho ya Drake azunguza igikinisho gifite ishusho y’igitsinagabo, akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku bakurikira imyidagaduro n’abakunzi b’uyu muhanzi.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho ya Drake aryamye mu gitanda azunguza igikinisho cy’igitsina nubwo hatazwi neza uwaba yayashyize hanze.

Kuva aya mashusho yashyirwa hanze, Drake ntaragira ikintu ayavugaho, ibituma benshi bakomeje kumwihaho ijambo si ukumwota buri wese akamutangaho igitekerezo bitewe n’uko yayabonye.

Adin David Ross wamamaye kubera ibiganiro atambutsa ku mbuga nkoranyamabaga by’umwihariko Youtube, yoherereje Drake ubutumwa bumeze nk’ubwo kumushotora ngo arebe ko hari icyo ayavugaho undi aryumaho.

Mu butumwa bw’amajwi yasangije abamukurikira Adin Ross, yagize ati “Uri umunyamugisha ku bw’ijwi ryawe, ku kuntu utaramira abantu neza, ku kuba warabaye wowe kandi ukaba uwa mbere ariko nanone warahiriwe kuba ufite misille nk’iyo.”

Yifashishije ’Emojis’ umunani Drake yasubije uyu musore yisekera ntiyagira ijambo yongeraho.

Kutagira icyo avuga kuri aya mashusho byashyize mu cyeragati ababonye aya mashusho cyane ko hari abakomeje guhamya ko ashobora kuba atari aye.

Ayo mashusho agaragaza Drake aryamye mu gitanda, afite hagati y’amaguru igikinisho kirekire cy’igitsina ari kukizunguza. Yari afite telefoni bigaragara ko ari kwifata amashusho mu kirahure kiba kiri imbere ye.

Icyo wamenya ku mashusho ya Drake azunguza igisa n’igistina cye

Gabriel Uzabakiriho

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 day ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

3 days ago