Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man yasezeranye imbere y’Imana ndetse n’Imbere y’Amageteko n’umugore we Shemsa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 ni bwo aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana mu Musigiti wo kwa Kadafi icyo Abayisilamu bita ‘Kufunga Ndoa’.
Nyuma y’uyu muhango ni bwo Killer Man n’umugore we bamaze imyaka 8 babana bagiye gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.
Uyu muhango ukaba witabiriwe na benshi mu bakinnyi ba Sinema Nyarwanda basanzwe bakorana bya hafi na Killer Man barimo Nyambo, Aisha, Mitsutsu, Dogiteri Nsabi, Soroba n’abandi.
Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2024.
Killer Man na Shemsa basezeranye nyuma y’imyaka umunani bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.
Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…