Bruce Melodie yamaze gutangaza igihe ‘Album’ ye azayishyirira hanze

Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bya Muzika, yatangaje ko Album ye nshya yise ‘Sample’ amaze igihe ateguza izajya hanze muri Gicurasi 2024.

Ibi Melodie yabitanga mu kiganiro yagiranye Trace Fm yo muri Kenya, ubwo yari abajijwe igihe azashyirira  hanze Album ye amaze igihe kitari gito akoraho.

Yagize ati “Album turi gukoraho turi gupanga kuyishyira hanze muri Gicurasi hafi n’impeshyi, ikindi kandi mwitege imiziki irenze”.

Bruce Melodie yemeje ko azashyira hanze ‘Album’ ye bitarenze ukwezi gatanu

Iyi Album ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 16 kandi zose kugeza kuri ubu ntarashyira n’imwe hanze.

Bruce Melodie ari mu gihugu cya Kenya mu bikorwa bye bya muzika, mugihe yagiye gusoza imwe mu mishinga y’indirimbo zizagaragara kuri iyi album.

Bruce yerekejeyo muri Kenya arikumwe na Producer Prince Kiiiz hamwe na Jean Luc umurindira umutekano.

Uyu muhanzi byitezwe ko azahura na mugenzi we Bien Aime wahoze muri Sauti Sol.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *