Mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kane, nibwo uwahoze ari umukinnyi wa Tennis akaba n’ikirangirire mu muziki, Umufaransa Yannick Noah, nibwo yasesekaye mu Rwanda aho aje kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, ATP Challanger 50 Tour, ririmo kubera mu Rwanda.
Yannick Noah nk’umukinnyi wakanyujijeho muri uyu mukino, ni umwe mu bazitabira iri rushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere mu mateka y’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, rikazamara ibyumweru bibiri, aho ryatangiye tariki ya 26 Gashyantare rikazageza tariki 10 Werurwe 2024.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru ku rutonde rw’Isi, aho barimo guhatanira amanota abakura aho bari bari bakigira imbere.
Yannick Noah w’imyaka 64 ni Umufaransa wahoze akina umukino wa Tennis, akaba n’umuririmbyi wakunzwe cyane ku Isi hose, cyane mu ndirimbo ye ‘Mon Eldorado (du soleil)’, yabiciye bigacika hambere.
Noah kandi yegukanye irushanwa rya Tennis rikomeye ku Isi rya French Open mu 1983. Mu myaka hafi 20 yamaze akina uyu mukino, Yannick yegukanye ibikombe 23 bye ku giticye, 16 abitwarana n’uwo bakinanaga (Double).
Ibi byaje gutuma mu 1986 aba nomero ya 3 ku Isi, ndetse mu mwaka umwe gusa wakurikiyeho Yannick Noah aba uwa 3 mu bakina ari 2 (double).
Nyuma yo kureka gukina umukino wa Tennis, Yannick Noah ntabwo yagiye kure y’urukundo yerekwaga, kuko yahise akomerezaho umuziki na wo yaje kuwumenyekanamo nk’uko twabivuze kare.
Biteganyijwe ko agomba kwitabira imikino ya ATP Challenger 50 Tour.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…