Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo hacicikanye amakuru y’itandukana rya Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya ndetse binavugwa ko umuhanzi Diamond Platinumz ariwe ubiri inyuma.
Byatangiye gushyuha ubwo hashyirwaga hanze amashusho Zari arikumwe na Diamond bafatanye agatoki ku kandi. Aya mashusho yariye Shakib afata umwanzuro wo gutandukana na Zari n’ubwo we yatangaje ko amakimbirane yabo yatangiye mu mpera z’umwaka ushize.
Mu kiganiro Shakib yagiranye n’umunyamakuru wigenga wo muri Tanzania witwa Mange Kimambi, ko yababajwe n’uburyo umugore we yitwaye imbere y’uwahoze ari umugabo we. Ati “Ariya mashusho arenze intekerezo”
Abajijwe uko yabyakiriye,Lutaaya yavuze ko byari bibi cyane ko habayemo agasuzuguro.
Uretse Zari watandukanye n’uyu mugabo we, ku ruhande rwa Diamond na Zuchu umubano wahise uhagarara ndetse uyu muhanzikazi atangaza ko batandukanye.
Ikinyamakuru Uganda pulse, cyanditse ko Diamond akimara kubona Zuchu atangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibyabo byarangiye, yahise ahagurutsa indege ye bwite amusanga Zanzibar amusaba imbabazi.
Ni mu gihe nyamara amakuru avuga ko amashusho yabaye intandaro y’itandukana ryabo, yafashwe Zuchu n’abana ba Diamond bari hafi aho ariko nyuma icyemezo yaje gufata cyo kwigumura cyatunguye benshi.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…