Mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera haravugwa umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.
Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.
Amakuru atangwa na IGIHE avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.
Uwitwa Umuhire Vincent, umwe mu baturanyi yatangarije icyo kinyamakuru ko ibyo babimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”
Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.
Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”
Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.
Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.
IGIHE
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…