Abayobozi bemeje ko abantu 45 bapfuye muri Afurika y’Epfo nyuma yuko imodoka ya bisi bari barimo irohamye muri metero 50 ivuye ku iteme ikagwa mu manga.
Gusa umwana w’umukobwa warufite imyaka umunani, niwe warokotse wenyine, yajyanwe mu bitaro yakomeretse cyane.
Iyo bisi yagonze muri bariyeri, nuko irashya ubwo yagwaga hasi, mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.
Abagenzi bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, berekeza mu mujyi wa Moria muri Pasika.
Iyo modoka yacomotse feri, nuko ihanuka ku iteme riri mu muhanda wo ku musozi wa Mmamatlakala, umuhanda uri hagati y’umujyi wa Mokopane na Marken, mu ntera ya kilometero zigera kuri 300 mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru SABC cya leta y’Afurika y’Epfo.
Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje kugeza ku mugoroba wa joro wo ku wa kane, amakuru avuga ko bamwe mu bapfuye byagoranye kubageraho kubera ibisigazwa by’ibyasenyutse.
Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu, Sindisiwe Chikunga, wagiye aho byabereye, yihanganishije “imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ya bisi yapfiriyemo abantu”.
Ni mugihe ubutumwa bujyanye na Pasika bwatangaje mbere yaho ku wa kane, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashishikarije abaturage gukora uko bashoboye kose kugira ngo ibe Pasika itekanye.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…