Abantu 45 baguye mu mpanuka harokoka umwana w’imyaka 8 gusa

Abayobozi bemeje ko abantu 45 bapfuye muri Afurika y’Epfo nyuma yuko imodoka ya bisi bari barimo irohamye muri metero 50 ivuye ku iteme ikagwa mu manga.

Gusa umwana w’umukobwa warufite imyaka umunani, niwe warokotse wenyine, yajyanwe mu bitaro yakomeretse cyane.

Iyo bisi yagonze muri bariyeri, nuko irashya ubwo yagwaga hasi, mu ntara ya Limpopo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu.

Abagenzi bari bavuye mu murwa mukuru Gaborone wa Botswana, berekeza mu mujyi wa Moria muri Pasika.

Iyo modoka yacomotse feri, nuko ihanuka ku iteme riri mu muhanda wo ku musozi wa Mmamatlakala, umuhanda uri hagati y’umujyi wa Mokopane na Marken, mu ntera ya kilometero zigera kuri 300 mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru SABC cya leta y’Afurika y’Epfo.

Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje kugeza ku mugoroba wa joro wo ku wa kane, amakuru avuga ko bamwe mu bapfuye byagoranye kubageraho kubera ibisigazwa by’ibyasenyutse.

Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu, Sindisiwe Chikunga, wagiye aho byabereye, yihanganishije “imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka ya bisi yapfiriyemo abantu”.

Ni mugihe ubutumwa bujyanye na Pasika bwatangaje mbere yaho ku wa kane, Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashishikarije abaturage gukora uko bashoboye kose kugira ngo ibe Pasika itekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *