IMIKINO

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yasezerewe muri UCL yayihumurije

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ikipe akunda ariyo Arsenal yasezerewe muri ¼ cya UEFA Champions League akiyikunda, yifuriza amahirwe Bayern Munich yayisezereye ikinjira muri ½ cy’irangiza.

Perezida Kagame yabitangarije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] nyuma y’umukino wa ¼ wo kwishyura wahuje aya makipe yombi ahuriye ku kuba afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Igitego cya Joshua Kimmichi ku munota wa 64, cyafashije Bayern Munich gutsinda Arsenal 1-0 mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri ya ¼ yabahuje.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Perezida Kagame yagize ati “Nubwo bavuyemo, baracyari ikipe yanjye -#Arsenal. Amahirwe masa – #FCBayernM.!!!”

Mu wundi mukino ukomeye wabaye, Real Madrid yasezereye Man City kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe iminota 120 kuko ubanza nabwo bari banganyije ibitego 3-3.

Amakipe abiri akina shampiyona y’u Bwongereza ntiyahiriwe n’urugendo rwa ¼ mu mikino ya UEFA Champions League izakinirwa i London mu gihugu cy’Ubwongereza.

Arsenal yasezerewe muri UEFA Champions League

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago