INKURU ZIDASANZWE

Arenga Miliyari yacucuwe n’abajura muri Equity Bank

Muri Equity Bank ikorera mu gihugu cya Kenya barimo gutaka igihombo gikomeye nyuma yaho Itsinda ry’amabandi rikoresheje ikoranabuhanga rikiba amafaranga abarirwa muri miliyoni z’Amashilingi 179 (ni Miliyari na miliyoni zirenga 768,272,910 uyashyize mu manyarwanda ) kuri konti 155 mu gihe cy’iminsi 7 gusa.

Nairobi News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yabonye ibaruwa yaturutse mu gashami gashinzwe gukumira no gucunga ibyago muri bank, ivuga ko habonetse ubwiyongere budasanzwe bw’ihererekanya ry’amafaranga. Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 15 Mata 2024, asaga miliyoni 100 z’Amashilingi zari zimaze kuburirwa irengero.

Biravugwa ko iyi banki yatewe n’ibitero by’ikoranabuhanga mu bubiko bw’amakuru ibitse, aho amafaranga yacaga kuri M-Pesa, ndetse n’izindi konti zo muri banki z’ubucuruzi 11 zinyuranye. Hagati ya tariki 9 na 15 Mata nibwo iyi banki yaje kubona ko hari amafaranga adasanzwe ari gucicikana kuri za konti zimwe na zimwe.

Iperereza ribanza ryagaragaje ko miliyoni 179.6 z’Amashilingi ari zo zibwe, byanagaraye ko hari miliyoni 63 zanyujijwe kuri Safaricom M-Pesa zibwa, ndetse na miliyoni 39 zibwe binyuze mu guhererekanya amafaranga n’izindi banki 11.

Kugeza ubu, polisi iri gufatanya n’iyi banki yibwe ndetse na Safaricom hamwe na za banki zindi zagiye zinyuzwamo ayo mafaranga, ni mu gihe abajura bo bagishakishwa ngo bakurikiranwe n’urwego rubishinzwe.

Nk’uko byatangajwe na banki nkuru y’igihugu, hari uburyo bwinshi abajura bibamo amafaranga y’abakiliya ba za banki binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga. Bumwe muri ubwo buryo harimo nko kwigana ubutumwa banki isanzwe yoherereza abakiliya bayo, cyangwa se za imeyili zisa neza nk’iza banki cyangwa ikindi kigo gikora iby’imari ku buryo buzwi.

Icyo aba batubuzi bakoro bagerageza guhimba amayeri menshi atuma uwo boherereje ubutumwa agera aho abagaragariza konti ye yose, ndetse akababwira n’umubare w’ibanga ku buryo babasha kwinjira mu bubiko bwa konti yo muri banki ye bitabagoye.

Mu cyumweru gishije nibwo ihuriro rikuru mu gihugu ryateranye, rishyiraho amwe mu mabwiriza n’amategeko aha ububasha inzego z’umutekano mu kugenzura ibikorwa by’ubujura bubera kuri murandasi, ndetse n’ibindi byaha by’ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Amabwiriza yashyizweho kandi anagena ko hakubakwa ikigo cya leta gishinzwe kugenzura, ndetse no guhuza abafatanyabikorwa bose bireba mu gukumira ubutekamitwe bukomeje gufata indi ntera by’umwihariko muri banki n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 day ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

3 days ago