Listen on Online Radio Box! DomaNews Live DomaNews Live

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yasezerewe muri UCL yayihumurije

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ikipe akunda ariyo Arsenal yasezerewe muri ¼ cya UEFA Champions League akiyikunda, yifuriza amahirwe Bayern Munich yayisezereye ikinjira muri ½ cy’irangiza.

Advertisements

Perezida Kagame yabitangarije ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter] nyuma y’umukino wa ¼ wo kwishyura wahuje aya makipe yombi ahuriye ku kuba afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Igitego cya Joshua Kimmichi ku munota wa 64, cyafashije Bayern Munich gutsinda Arsenal 1-0 mu mukino wo kwishyura, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri ya ¼ yabahuje.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, Perezida Kagame yagize ati “Nubwo bavuyemo, baracyari ikipe yanjye -#Arsenal. Amahirwe masa – #FCBayernM.!!!”

Mu wundi mukino ukomeye wabaye, Real Madrid yasezereye Man City kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe iminota 120 kuko ubanza nabwo bari banganyije ibitego 3-3.

Amakipe abiri akina shampiyona y’u Bwongereza ntiyahiriwe n’urugendo rwa ¼ mu mikino ya UEFA Champions League izakinirwa i London mu gihugu cy’Ubwongereza.

Arsenal yasezerewe muri UEFA Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *