IMIKINO

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza Feyenoord kuza gusimbura Jurgen Klopp.

Advertisements

Ni amasezerano yamaze kumvikana ku mpande zombi aho Arne Slot agomba gusimbura Jurgen Klopp ugomba kurangizanya n’uyu mwaka w’imikino.

Amakuru yemeza ko aya masezerano yemejwe akanashyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata, aho ikipe ya Liverpool FC yemeye gutanga akayabo karenga miliyoni 9 z’amapound kugira ngo yegukane uwo mutoza.

Ni amasezerano kandi akubiyemo ko agomba kuzana n’abungiriza be yarasanzwe akorana nabo muri Feyenoord, barimo Sipke Hulshoff, Ruben Peeters hamwe n’ushinzwe kugenzura imikinire Etienne Reijnen.

Jurgen Klopp ubwe yemeje ko umutoza ugiye kumusimbura ari mwiza, kandi ari n’umuntu mwiza muri rusange, ni mugihe uyu mutoza w’Umudage wagiriye ibihe byiza muri Liverpool FC asigaje imikino ine gusa atoza.

Klopp w’imyaka 56 yinjiye muri Liverpool FC mu mwaka 2015, avuye mu ikipe ya Borussia Dortmund, uyu mutoza w’Umudage yagiriye ibihe bidasanzwe muri iy’ikipe yo mu Bwongereza aho yayihesheje ibikombe byinshi agakora n’amateka yo kwegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) n’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka 2019.

Arne Slot ni umutoza nawe ukomoka mu gihugu cy’u Budage, akaba afite imyaka 45 y’amavuko kuri ubu akaba yatozaga ikipe ya Feyenoord yo mu Buholandi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago