Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza Feyenoord kuza gusimbura Jurgen Klopp.

Ni amasezerano yamaze kumvikana ku mpande zombi aho Arne Slot agomba gusimbura Jurgen Klopp ugomba kurangizanya n’uyu mwaka w’imikino.

Amakuru yemeza ko aya masezerano yemejwe akanashyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata, aho ikipe ya Liverpool FC yemeye gutanga akayabo karenga miliyoni 9 z’amapound kugira ngo yegukane uwo mutoza.

Ni amasezerano kandi akubiyemo ko agomba kuzana n’abungiriza be yarasanzwe akorana nabo muri Feyenoord, barimo Sipke Hulshoff, Ruben Peeters hamwe n’ushinzwe kugenzura imikinire Etienne Reijnen.

Jurgen Klopp ubwe yemeje ko umutoza ugiye kumusimbura ari mwiza, kandi ari n’umuntu mwiza muri rusange, ni mugihe uyu mutoza w’Umudage wagiriye ibihe byiza muri Liverpool FC asigaje imikino ine gusa atoza.

Klopp w’imyaka 56 yinjiye muri Liverpool FC mu mwaka 2015, avuye mu ikipe ya Borussia Dortmund, uyu mutoza w’Umudage yagiriye ibihe bidasanzwe muri iy’ikipe yo mu Bwongereza aho yayihesheje ibikombe byinshi agakora n’amateka yo kwegukana igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) n’igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka 2019.

Arne Slot ni umutoza nawe ukomoka mu gihugu cy’u Budage, akaba afite imyaka 45 y’amavuko kuri ubu akaba yatozaga ikipe ya Feyenoord yo mu Buholandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *