Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye 2019 yasohotse wayareba unyuze hano

Abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru ugereranije n’abahungu mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye nkuko byatangajwe ubwo amanota y’ababikoze mu mwaka wa 2019 yashyirwaga ahabona uyu munsi.

Ministiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura yavuze ko ibizamini byagenze neza muri rusange.Iyi minisiteri yahembye abatsinze neza kurusha abandi bahabwa mudasobwa igendanwa.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 93.2%; hatsinze abagera ku 22,170 ku bakoze ikizamini bagera ku 25,644. Abahungu batsinze ku kigero cya 86.5%; ni ukuvuga ko hatsinze abagera 19,774 ku bakoze ikizamini bagera ku 21,217.

Uretse aya manota y’abarangije amashuri yisumbuye, hanatangajwe ay’abize mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mu mashuri yisumbuye asanzwe, abanyeshuri batsindiye ku kigero cya 89,50. Mu myuga barushaho kuko batsinze ku kigero cya 91,1%

Muri rusange abanyeshuri barenga ibihumbi 51 nibo bitabiriye ibizamini bisoza aya mashuri yisumbuye,

Mu mashuri yisumbuye abakoze ibizamini ni 46,861 , abakobwa bagera ku 22,803 bangana na 54.10%) mu gihe abahungu ari 44.90% . Abiga imyuga bakoze ibizamini ni 9,231.

Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50%.

Muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89.50% (41,944) ugereranyije na 88.22% bo mu 2018. Bivuze ko biyongereyeho 1.27%.

Hari uburyo bwo kureba amanota

Ku bize amashuri yisumbuye asanzwe, bakwifashisha interineti bakanda aha: Amanota y’abarangije amashuri yisumbuye

Kuri telefoni ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika S6; nimero wakoreyeho ikizamini, ukongeraho 2019 ,ukohereza kuri 4891.

Ku bize imyuga n’ubumenyingiro bajya ku rubuga www.mis.rp.ac.rw/exam/results Wayareba unyuze hano

Wifashishije telefoni ni ugukanda  *727*100# nyuma hagakurikizwa amabwiriza.

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta bisoza amashuli yisumbuye 2019 yasohotse

Jean Aime Desire Izabayo

View Comments

Recent Posts

Abafana ba Rayon Sports barashimira RGB yabakuye mu bibazo by’imiyoborere mibi

Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…

3 hours ago

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

15 hours ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

2 days ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

2 days ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 days ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

3 days ago