Tour du Rwanda: Umunya Colimbia niwe wegukanye agace ka gatatu(Huye-Rusizi)

Abanyarwanda ntibahiriwe n’agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020, nyuma y’uko umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonathan yegukanye agace ka Huye – Rusizi aho yasize umunyarwanda waje hafi umunota n’amasegonda 26.

Uyu munsi ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Tour du Rwanda 2020 yari yakomeje hakinwa agace ka gatatu ka Huye – Rusizi ku ntera ya kilometero 142.

Agace k’ejo ku wa Mbere, Kigali- Huye kari kegukanywe n’umunya-Ethiopia, Hailemichael Kinfe ukinira Nippo-Delko yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2020, Kigali-Huye akoresheje amasaha 3, iminota 3 n’amasegonda 21, akaba yakoresheje ibihe bimwe n’abanyarwanda barimo Munyaneza Didieir wa Benediction na Areruya Joseph wa Team Rwanda.

Isiganwa ryakozwe n’abakinnyi 75 nyuma y’uko VILA Edwin wa Israel Start-Up Nation na EYOB Metkel wa Terengganu Inc. TSG Cycling Team na bo bavuye mu isiganwa.

Saa 9:28 ‘ abasiganwa bahagurutse mu mujyi wa Huye bagenda ibilometero 2.5 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe, basohotse mu Mujyi wa Huye.

Nyuma y’uko abakinnyi bamaze kugenda ibirometero 21 binjiye mu karere ka Nyamagabe, abakinnyi 8 bari bamaze gusiga igikundi, abo ni; Areruya Joseph (Team Rwanda), Samuel Mugisha (Rwanda), Yemane Dawit (Erythrée), Munyaneza Didier (Benediction Ignite), Buru Temesgen (Ethiopie), Debay Filimon Zerabruk (Ethiopie), Kruger Hendrik (Pro Touch) na Jurado Cristopher Robin (Terengganu). Basize igikundi ho amasegonda 32.

Muri aka karere ni ho hatangiwe amanota ya mbere y’agasozi yegukanywe na Munyaneza Didier (Benediction Ignite), uyu musore kandi yanagukanye amanota y’agasozi ka kabiri yatangiwe i Gisaka.

Mu bilometero 58 abakinnyi bari bamaze kwinjira muri Nyungwe, Areruya Joseph ni we wari imbere akurikiwe na Mugisha Samuel ndetse Munyaneza Didier aho bari basize igikondi iminota 3 n’amasegonda 40.

Basohotse mu karere ka Nyamagabe binjira muri Nyamashake, Mugisha Samuel na Yemane bayoboye ariko bari bakurikiwe na Areruya Joseph na Buru Temesgen.

Isaha ya mbere abasiganwa bari ku muvuduko wa 34.8km/h, ni mu gihe ku isaha ya 2 byari kuri 32km/h.

Ubwo bari bamaze kugenda ibiromtero 123 Schelling (Israel) na Restrepo (Androni) bashatse kuva muri bagenzi babo icumi bari kumwe.

Abanyarwanda bari bagerageje ntibaje guhirwa n’isiganwa dore ko aka gace kaje kwegukanwa na Restrepo Valencia Jhonathan ukomoka muri Colombia akaba akinira Androni Giocattoli, yakoresheje amasaha 3, iminota 47 n’amasegonda 39. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph wabaye uwa 16 asizwe umunota n’amasegonda 26.

Ku rutonde rusange Hailu Biniam ni we wahise ufata umwenda w’umuhondo, akurikiwe Mulueberhan Henok amurusha amasegonda 5, umunyarwanda uri hafi ni Areruya Joseph uri ku wa 13 urimo usigwa umunota n’amasegonda 38.

Restrepo Valencia Jhonathan yegukanye agace ka 3

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazakora intera ya 206,2km, Rusizi ujya Rubavu.

Dore uko ibihembo by’agace ka Gatatu ka Huye-Rusizi (142 km)

1. Stage Winner: Valencia Restrepo (Colombia, Androni)

2.Yellow Jersey: Hailu Biniam Girmay (Erythrea, Nippo Delko Marseille, France)

3.Best Climber: Yemane Dawit (Team Erythrea)

4.Best Sprinter: Yemane Dawit (Team Erythrea)

5.Best Young Rider: Hailu Biniam Girmay (Erythrea, Nippo Delko Marseille- France)

6.Best Combative: Yemane Dawit (Team Erythrea)

7.Best African: Hailu Biniam Girmay ( Erythrea Nippo Delko Marseille- France)

8.Best Rwandan Rider: Areruya Joseph(Team Rwanda)

9.Team of Day: Erythrea National Team

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

3 hours ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

21 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 day ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 day ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 day ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago