UBUZIMA

Corona Virusi imaze guhitana abantu babiri mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa 02 Kamena mu Rwanda habonetse umuntu wa kabiri witabye Imana azize Coronavirus, aho yari Umupolisikazi w’imyaka 24 wari waragiye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, aza kugarurwa mu gihugu arembye cyane nyuma yo kwandurira aho yari.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga uwapfuye ari “umupolisikazi w’imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Coronavirus aza kugarurwa mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye”.

Uru rupfu ni urwa kabiri rw’umuntu uhitanwe na Coronavirus mu Rwanda nyuma y’aho mu cyumweru gishize ku wa 30 Gicurasi, umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, nawe yitabye Imana nyuma yo kuremba agahitamo gutaha.

Yageze mu gihugu yakirwa n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko nyuma aza gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko ku wa 02 Kamena hagaragaye abantu barindwi banduye iki cyorezo mu bipimo 957 byafashwe. Byatumye umubare w’abamaze kwandura mu gihugu cyose ari abantu 384. Ku rundi ruhande, abakize nabo biyongereyeho barindwi baba 269.

Mu bantu bose bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, 278 ni abayanduriye mu mahanga naho 106 ni abayanduriye mu gihugu bandujwe n’abavuye mu mahanga. Umubare munini w’abanduye iki cyorezo bari hagati y’imyaka 30 na 39.

Muri iki gihe u Rwanda rworoheje ingamba zari zarashyizweho zo gukumira iki cyorezo nyuma y’iminsi 40 ibikorwa byinshi mu gihugu byarafunzwe abantu bari mu ngo.

Gusa abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda iki cyorezo, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo zabo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

32 mins ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

2 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

5 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

6 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

8 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

13 hours ago