Mu kigo cyahariwe kwita ku barwayi b’icyorezo cya COVID-19 kiri mu Karere ka Rubavu, havukiye uruhinja rwibarutswe n’umubyeyi w’imyaka 41 wahavurirwaga nyuma yuko agaragaweho iki cyorezo atwite.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko ari bwo bwa mbere mu barwayi ba COVID-19 basanzwe bakira, habonetsemo umubyeyi utwite wanduye coronavirus.
Kuba icyo kigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba covid19, ubusanzwe cyarubatswe ari ikigonderabuzima ngo cyari gifite ibikoresho byose by’ibanze byo kubyaza, ndetse n’abaganga bahuguriwe uko bitwara mu gihe cy’ibyorezo, bakaba bashoboye kubyaza uwo mubyeyi neza.
Kuri ubu uwo mubyeyi w’imyaka 41 n’umwana we yibarutse w’umuhungu bameze neza.
Uyu mubyeyi yakiriwe muri iki kigo avuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aje nk’Umunyarwanda utashye.
Umuyobozi w’ibi bitaro Lt Col Dr Kanyankore William yabwiye RBA ko nubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa coronavirus, ngo bazakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize COVID-19, agasubira mu muryango we.
Ikigo nderabuzima cya Rugerero giherereye mu karere ka Rubavu, ubu kirigukurikiranirwamo Abarwayi barenga 30 bagaragayeho icyorero cya COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…