INKURU ZIDASANZWE

Urubyiruko rusaga 20 mu rujijo nyuma yo gukora Internship muri EYES Rwanda ngo ruzahembwa na RDB nyuma ibabwira ko itabazi

Urubyiruko rerenga 20 rumaze amezi abiri rukora imenyerezwa muri kampani yitwa EYES Rwanda, barabwiwe ko batanzwe n’Ikigo k’igihugu gishinzwe Iterambere RDB,ko ngo ari nayo izabahemba ariko nyuma y’amezi abiri bakora babwiwe ko RDB itabazi, bakavuga ko batekewe imitwe kuko uwabakoreshaga yari abizi ko nta masezerano afitanye nayo.

Aba batifuje ko amazina yabo atanganzwa bavuga ko batekerwe imitwe n’Umuyobozi wa EYES Rwanda witwa Gerard Mporananayo,kugirango bakangurire abantu kuza mu bikorwa byabo ntibahembwe kandi na bamwe muri bo bakaba baranatanze amafaranga yabo ngo binjire mo aho bishyuraga Ibihumbi icumi na bitanu(15000Frws),bizezwa ko bazageraho bakajya bahabwa inguzanyo ya Milioni ebyiri nta ngwate, na Telefone zigezweho(SMART PHONE) uko bazajya bazana abantu benshi.

Uko bahamagawe muri Kampani ya EYES Rwanda babwirwa ko babahawe na RDB, ari nayo izajya ibaha amafaranga abafasha.

Umwe muri bo yagize ati: “ Nahamagawe n’umuntu ntazi ambwira amazina yanjye ndavuga nti ni njyewe, arambaza ngo nasabye internship muri RDB?. Mubwira yego, arambwira ngo kuwa kabiri nzaze Kimisagara kuri Kigali employment service center gutangira internship ya RDB. Kuberako nari narabisabye nkirangiza kwiga Kaminuza kandi numva aho hantu hazwi,nagiyeyo mpahurira n’abandi nabo baje muri ubwo buryo. Batubwira ko tugiye gutangira Internship y’amezi atandatu ariko tuzajya duhabwa na RDB ibihumbi mirongo itanu buri kwezi yo kudufasha, ubundi natwe tukajya tuzana abantu buri wese batatu, nabo tukabashishikariza kuzana abandi batatu umwe yishyura ibihumbi 15000,ariko ngo natwe twabanje kuyatanga, ngo kuzana batatu bakwandikira ibihumbi 100, bakazajya bayaduha tugeze ku kiciro cya kane ibihumbi 400, ubundi tugakomeza kuzana abandi kugeza aho tuzemererwa guhabwa inguzanyo ya Miliyoni 2 nta ngwate tukajya kwihangira imirimo.”

Akomeza ati: “Bamwe muri twe batangiye gutanga amafaranga no gukora ubukangurambaga, abandi turayabura, ariko twari kuzayatanga twahembwe na RDB kuko bahoraga badushishikariza kubyinjiramo kugirango natwe tuzabone ayo mahirwe yo kuzabona inguzanyo”.

Undi avuga ko bifuza ubuvugizi kuko bamaze igihe cy’amezi abiri bakora,byibura bagahembwa na duke kuko batakaje igihe, bakaba baranategaga imidoka bajya mu bikorwa bya Kampani bari barasezeranye ko bazajya bahabwa amafaranga abafasha kugera muri internship na RDB, ariko nyuma ikababwira ko itabazi.

Imfashanyigisho bakoreshaga mu bukangurambaga no gutanga amahugurwa ku bashishikarijwe kwinjira mu Kimina cya EYES Rwanda

Mporananayo Gerard Umuyobozi wa EYES Rwanda avuga ko ibyo Kampani ayobora yabemereye bari batarabyuzuza, ikibazo cyabayeho  ari uko batari bari muri Sisiteme (System) ya RDB.

Ati: “Twebwe twahamagaye abantu tuziko biyandikishije muri Sisiteme ya RDB, nyuma rero twaje gusanga batarimo kubera bari bafitemo ibibazo bitandukanye, twebwe ibyo twabemereye kugirango tube twabishyura ntanakimwe tutujuje mu gihe uwakoze imenyerezwa (Intern) yujuje ibisabwa. Uwakoze ibyo twumvikanye azahembwa ariko ibibazo by’uko batari muri Sisiteme ya RBD ntabwo aritwe bireba.”

Avuga ko amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda atangwa yishyurwa amasomo batanga atari ubutekamutwe nk’uko bo babivuga.

Mporananayo Gerard Umuyobozi wa EYES Rwanda

Aba bakoze imenyerezwa muri EYES Rwanda (Professional Internship),ngo babeshywaga ko batanzwe na RDB ni Urubyiruko rwasoje Kaminuza mu mwaka wa 2019. Bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku bashinzwe internship muri RDB, bababwira ko ataribo baboherejeyo ndetse nta masezerano bagiranye n’iyo Kompanyi.

Mu ibaruwa DomaNews ifitiye Kopi, Umukozi ushinzwe abimenyereza imirimo muri RDB Ntambara Geoffrey, yabasubije agira ati:

“Tubandikiye tubamenyeshako Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ataricyo cyabohereje gukorera internship muri EYES Rwanda. Tukaba tubagira inama yo kwegera ubuyobozi bwayo mukumvikana uburyo bwo gukemura icyo kibazo”.

Uru rubyiruko rwari rwatangiye imenyerezwa muri EYES Rwanda kuva tariki ya 01 Mata 2021, ruvuga ko rwifuza ubuvugizi kuko ayo mezi yose bakoreraga Kampani, kandi bakaba bari bizeyeko bazajya bahabwa amafaranga abafasha buri kwezi, ibi ngo byatumye bakora uko bashoboye ngo bakore akazi bari bashinzwe, cyane ko ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu ibikorwa bya Kampani bwasabaga itumanaho buri munsi, kugirango bagere kuri benshi. Aha hiyongeraho amahugurwa bajyaga gutanga yabaga yateguwe na EYES Rwanda kuri Serivice batanga ku bo babaga bazanye, bakifuza ko Kampani yabakoresheje yabahembera ibyo bakoze kandi abari baratanze amafaranga yo kwinjira mu Kimina cyabo bakayasubizwa.

DomaNews.rw

View Comments

  • Nabagome nibishyure time irahenda amezi abiri ukorera umuntu akakwambura koko?aka ni akarengane RIB nibarenganurepe birababaje cyane

    • Abantu bitwiikira ubushomeri buri hanze aha bagateka imitwe bagakoresha abo badafite ubushobozi bwo guhemba, bage bakurikiranwa pe, ntabwo baba bazi imbaraga umuntu atakaza ngo akore ahazi neza arko bikarangira yambuwe. Aba bashyikirizwe inzego zibishinzwe Abana b'u Rwanda bishyurwe rwose. Nizereko babigejeje muri RIB na Mifotra.

      • Arikose hari Abantu babaye bate kweri ubu iyo ubeshya abantu bagakora amezi angana gutyo koko ubizi ko uri kubakoreshereza ubusa wumva hari iterambere uzageraho?
        Ikindi, ko aboherejwe na RDB gukora internship ariyo ibihamagarira ikabohereza kuki Company yabakoresheje mutoherejwe na RDB mukabyemera?. Gusa ndakeka hari itegeko rihana uwiyitiriye urwego uyu nawe ryamufata rwose, RIB ibibafashemo.

  • Aba ba bihemu nibakurikiranwe bareke kurya utwabandi! Wenda bizatuma nubutekamutwe bwa pyramid bugabanuka.
    Ikindi abakoreshejwe bushyurwe

Recent Posts

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

19 hours ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

20 hours ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

24 hours ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

1 day ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

1 day ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

1 day ago