Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi myukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, ryemeje ko Dr Nsanzimana Sabin wari muyobozi wa RBC yahagaritswe kugira ngo abanze yisobanure ku byo akurikiranyweho.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.
Impamvu zatumye ahagarikwa by’agateganyo ntabwo zatangajwe.
Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…