Dr Sabin Nsanzimana yabaye ahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi mukuru wa RBC

Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe by’agateganyo ku mwanya w’Umuyobozi myukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, ryemeje ko Dr Nsanzimana Sabin wari muyobozi wa RBC yahagaritswe kugira ngo abanze yisobanure ku byo akurikiranyweho.

Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.

Impamvu zatumye ahagarikwa by’agateganyo ntabwo zatangajwe.

Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *