POLITIKE

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Qatar

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit uri mu ruzindiko mu Rwanda.

Uruzinduko rwe rugamije gutsura umubano ndetse hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’Ingabo za Qatar (QAF) mu bijyanye n’umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu kandi ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anaganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.

U Rwanda na Qatar bisanganywe ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano, ishoramari, dipolomasi n’ibindi.

Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar . Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar tariki 14 Gashyantare 2022. Yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar.

Muri Mutarama uyu mwaka kandi, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yagiriye uruzinduko muri Qatar rugamije gutsura umubano mu by’umutekano.

 

DomaNews

Recent Posts

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

2 hours ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

2 hours ago

Umufana ukomeye wa Rayon Sports yayiteye umugongo yerekeza muri APR Fc

Umufana wa Rayon Sports ukomeye, witwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yayiteye umugongo…

23 hours ago

Abantu batatu bari bugamye imvura bagonzwe na Howo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata 2024, ahagana ku isaha ya Saa Saba…

1 day ago

Perezida Macron yatangiye gukumira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yatangiye kwijandika muri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, aho…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo gahunda yo gukorera uruhushya rwa burundu ku modoka za ‘automatique’

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri muri Village…

2 days ago