Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwemeje ko rwataye muri Uwohoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Cinema Nyarwanda ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Nyuma y’Inkuru yatangajwe na Shene yo kuri Youtube ya ISIMBI TV ivuga ko Uwihoreye Jean Bosco Moustapha uzwi nka Ndimbati muri Filime yasambanyije uwitwa Kabahizi Fredaus wari utarageza imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse bakabyarana abana babiri b’impanga.
Muri iyi nkuru bavuga ko nyuma yo kumutera inda yamwizezaga ubufasha bwo kurera abana byanatumye uyu mukobwa atitabaza ubuyobozi, gusa ngo ibyo yemeye ntabyo yakoze.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mugabo.
Ati “RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”
Uyu mugabo akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Rwezamenyo mu gihe iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho rigikomeje.
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…
Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…
Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…
Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…
Mu Kagari ka Gataba, mu Murenge wa Rusasa Akarere ka Gakenke, haravugwa inkuru y'abaturage baraye…