Perezida Paul Kagame yagabiye inka Lt.Gen Muhoozi Kaineruga Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gutembera ifamu ye irimo inyambo, Perezida Kagame yagabiye inka Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Werurwe 2022 nibwo Umujyanama wihariye wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangiye uruzinduko rwe rwa kabiri mu Rwanda.
Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe aje n’indege yihariye yakirwa n’abagize Ambasade ya Uganda mu Rwanda bayobowe na Charge d’Affaire, Mme Anne Katusime.
Ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Willy Rwagasana uyobora ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronard Rwivanga.
Uyu musirikare kandi yaherukaga i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, ibiganiro byatanze umusaruro nk’uko icyo gihe byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu gihe gito avuye mu Rwanda, ku wa 28 Mutarama 2022 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko tariki ya 31 Mutarama, umupaka wa Gatuna uzafungurwa.
Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…
Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…
Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…
Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…
Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…