Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi gifite itangazamakuru mu nshingano cyahagaritse zimwe mu ndirimbo z’Abarundi n’abahanzi Nyarwanda kubera impamvu zumvikanamo amagambo y’urukozasoni.
Izi ndirimbo zirimo niza bahanzi bakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’ababarizwa mu gihugu cy’u Burundi, zimwe muri zo nk’iyitwa Ikinyafu yamamaye cyane mu Karere y’umuhanzi Bruce Melodie afatanyije na Kenny Sol.
Bamwe mu bahanzi ba banyarwanda indirimbo zabo zakumiriwe harimo Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Davis D, Dj Pius, Afrique n’abandi benshi.
Impamvu leta y’u Burundi yahisemo kuzihagarika yavuze ko ngo izo ndirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni.
Uyu mwanzuro wo guhagarika zimwe mu ndirimbo z’abahanzi gucurangwa kandi harimo n’izari zikunzwe cyane, byatangajwe na Ambasaderi Vestine Nahimana uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itumanaho mu Burundi ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 24 Mata 2023.
Zimwe mu ndirimbo zakumiriwe gucurangwa mu gihugu cy’u Burundi harimo, Mpamagara ya Pizzo John na Davis D, Nyash ya Yvan Muziki na DJ Pius na Ikinyafu ya Bruce Melodie, Akadaje ya Alvin Smith na Juno Kizigenza, Inzoga n’Ibebi ya Double Jay, Kirikou na Bruce Melodie, Akinyuma ya Bruce Melodie na My boo ya Afrique.
Aha Amb. Vestine yasabye ko izo ndirimbo zitazongera gucurangwa yaba kuri Television no kuri Radio.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…