‘Ikiganza mu kindi n’umugabo wanjye’ Miss Elsa Iradukunda akomeje gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid

Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 akomeje kwerekena ko akomeje kuryoherwa n’urukundo ahabwa n’umugabo we Prince Kid.

Ibi akomeje kubishimangira mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze aho kuri ubu uyu mwali yashyizeho amafoto afatanye ikiganza n’umugabo we.

Aya mafoto yayarengeje amagambo agira ati “Ikiganza mu kindi n’umugabo wanjye.’’ aha kandi yanditse amagambo menshi arimo kwishimira kuba umugabo we yamusohokanye n’ibindi byinshi.

Bigaragara ko bombi basa n’abakoze ubutembere bwakoze ku mutima wa Miss Elsa Iradukunda akanyurwa.

Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid ni umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Prince Kid wamamaye ubwo yari ayoboye kompanyi itegura irushanwa rya Miss Rwanda aherutse gusezerana byemewe n’amategeko na Miss Elsa Iradukunda tariki 2 Werurwe 2023.

Ni nyuma yaho yaravuye mu bibazo byagaragaye muri iyo kompanyi yateguraga Miss Rwanda yitwaga ‘Inspiration Back Up’, ndetse akagaragarizwa gushyigirwa n’uwo mukobwa nawe agahitamo kumwishumbusha amushaka nk’umugore we.

Miss Iradukunda Elsa asezerana n’umugabo we Prince Kid
Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bakundanye igihe
Ibyishimo by’urushako mu maso ya Miss Iradukunda Elsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *